Mu kiganiro n’itangazamakuru Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na mugenzi we Nyusi bahaye itangazamakuru muri Mozambique , yasubije ikibazo cy’ibihuha byavuzwe bivugako RDF yagiye muri Mozambique kubera inyungu z’igihugu cy’u Bufaransa , yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku mpanuka ahubwo zihari kuko zitabajwe ngo zigarure amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe biri mu mitwe y’iterabwoba.
Yagize ati “Ku bikorwa ubwabyo, ntekereza ko byatanze umusaruro ariko binerekana ibyo dushoboye gukora yaba Mozambique n’u Rwanda twifashishije ubushobozi bwacu budahambaye. Twakora ibintu nk’ibi byivugira abatekereza ko twatumiwe cyangwa tukishyurwa ku byo turi gukora, nari kwishimira ko ari uko bimeze. Abo bantu bavuga ni inshuti zacu, ikibazo cyari icya Mozambique ni yo yadutumiye. Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo.’’
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe bitewe n’icyerekezo bazashyiraho
Ati “Ntekereza ko ikibazo duhanganye na cyo ntabwo kizaba hano iteka, mu gihe dukemura ikibazo kizakomeza kurushaho kunoza umubano wacu, tugomba gukorana.’’
Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka w’2021, ni bwo Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi yagiriye uruzinduko rudasanzwe rw’umunsi umwe i Kigali ,mu byamugenzaga harimo gusaba mugenzi we Perezida Paul Kagame ubufasha bwa gisirikare kugira ngo abashe guhangana n’ibyihebe byari bimaze imyaka hafi itatu biyogoza Cabo Delgado.
Nyuma y’urwo ruzinduko , ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Mozambique mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka isaga itatu byarajujubije abaturage bo muri Cabo Delgado.
Imibare igaragaza ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 800.
Ubwo hatangazwaga ko u Rwanda rugiye muri Mozambique, humvikanye abahuza icyo cyemezo no kuba rufitanye umubano n’u Bufaransa ku buryo rwanatanga umusanzu warwo wa gisirikare mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado, intara ikungahaye kuri gazi karemano, inacukurwa na sosiyete yo muri iki gihugu.
Agace kabereyemo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gaz. Yashowemo imari na Total Energies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.
Gusa muri iki gihe kubera ibikorwa by’ibyo byihebe, uyu mushinga warahagaze. Mu gihe amahoro yaba yagarutse, byitezwe ko imirimo izasubukurwa.
U Rwanda rwabanje gukora isesengura ry’uko ikibazo cyifashe, hanyuma muri Nyakanga 2021, rwoherereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba.
Ibibazo by’umutekano muke muri Cabo Delgado bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu turere tugize iyi ntara turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.
Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.
Nyuma y’urugamba rwo kwatsa umuriro ku byihebe, hakomeje urugendo rwo gusubiza abaturage mu byabo nyuma y’igihe bari mu nkambi z’impunzi.