Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi, yakebuye abafite amahoteli bakira nabi ababagana ari naho yahereye abasaba gukosora ayo makosa mu gihe u Rwanda rugiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bigera 55 bigize umuryango wa Common Wealth izwi nka CHOGM.
Ibi Perezida Kagame yabigarutse ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022 muri Kigali Arena i Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yibukije abayobozi by’umwihariko abikorera n’abafite amahoteli ko bagomba gukemura imikorere mibi igaragara mu mahoteli yabo. Yagize ati” Murabizi neza ko u Rwanda tugiye kwakira inama ya CHOGM . Aha hazaba hari n’ibikomangoma. Ngirango muzi amahoteli yanyu, imitangire mibi ya serivisi ihagaragara ni mwebwe Abanyarwanda mushobora kubyemera bigasa naho mwabanye nabyo. Bagiye kubamenya kuko baraza ari benshi.”
Kuri iyi ngingo y’imikorere mibi ya Hoteli na Resitora, Perezida Kagame yahishuye uko bigeze gukorera inama mu nteko Ishingamategeko , hoteli imwe atavuze izina ikabagemurira ibiryo bitujuje ubuziranenge abenshi mubo bari kumwe mu nama bakajyanwa mu bitaro kubera ibyo biryo.
Yagize ati”Hari ubwo twari mu nama, bamwe muri hano murabyibuka, batumiye abantu batuzanira ifunguro rya saa sita, ngirango abenshi murabyibuka, haje imbangukiragutabara itunda abantu. Ngirango hari n’abayobozi bakuru batwaye . Byabaye ngombwa ko arijye ubaza ibyabaye mu gihe abandi bayobozi bari baraho biteguye kwishyura”
Perezida Kagame yanenze nabamwe mu banyamahoteli bahenda abaturage, Ati:”Hari aho ugera bakakubaza ngo urafata iki, nyuma y’isaha bakongera bakagaruka ngo harya watubwiye ko ufata iki, ubwo ugasanga bafashe ikindi gihe bakakuzanira ubusa nabwo bubi”
Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Common Wealth izwi nka CHOGM iteganijwe i Kigali guhera kuwa 20 Kamena 2022.