Bitarenze umwaka utaha wa 2024, nibwo Indege za mbere zizatangira kugwa no guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera .
Ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu itegurwa n’igihugu cya Qatar yitabiriye, iri i Doha muri Qatar .
Perezida Kagame , yavuze ko mbere y’uko Umwaka wa 2024 urangira ,Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kizaba cyatangiye gukoreshwa .
Perezida Kagame,yakomeje avuga uyu mwaka wa 2023 ,uzarangira imirimo yo kubaka iki kibuga cy’Indege Mpuzamahanga igeze ku kigero cya 70% ndetse ko bitanga icyizere ko umwaka wa 2024 utararangira, kizaba cyamaze kuzura kigahita gitangira gukoreshwa .
Muri gicurasi 2021, uwahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bifite agaciro ka Miliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika, byadindijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, bitewe n’uko 50% by’abakozi aribo bari bamerewe kujya kuri ‘site’ y’ahubakwa ikibuga.
Ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ,byatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Kanama 2017, nyuma y’uko amasezerano ajyanye no kucyubaka yari yasinywe muri Nzeri 2016 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete y’ubwubatsi ikomoka muri Portugal yitwa ‘Mota Engil Engenharia e Construcao Africa’ kugira ngo izubake icyo kibuga.
Mbere byari biteganyijwe ko abagenzi bagera kuri miliyoni 4.5 ari bo bazajya bakoresha icyo kibuga ku mwaka ariko mu Kwezi k’Ukuboza 2019, u Rwanda rwongera ubushobozi bw’icyo kibuga, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari na Sosiyete ya Qatar Airways.
Muri ayo masezerano, Qatar Airways yiyemeje kwishyura 60% y’uwo mushinga, muri rusange ufite agaciro ka Miliyari 1.3 y’Amadolari ya Amerika.
Uko biteganyijwe, igice cya mbere cy’icyo kibuga ni cyuzura muri 2024. kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho igice cya kabiri biteganyijwe ko kizarangira kubakwa mu 2032, nicyuzura icyo kibuga kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni 14 ku mwaka.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com