Mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’u Bufaransa, Perezida Kagame yahuye n’abahoze ari abasirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda mu mwaka y’i 1990 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Bakaba bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi, 2021. Uwo muhuro warimo kandi abari bagize Komisiyo Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. (chacc.co.uk)
Mu basirikare bahuye na Perezida Kagame barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Amb. Yannick Gérard.
Gusa ibyavuye muri ibyo kiganiro bikaba bitashyizwe ahagaragara ndetse n’ingingo zaganiriweho.
Perezida Kagame kandi ari kumwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze perezida Macron yemeza ko azagirira uruzinduko mu Rwanda mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.
Yavuze ko urwo ruzinduko rugamije gushimangira umubano mushya ukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi.
Yemeje ko baganiriye na Perezida Kagame, bemeranya gufungura paji nshya mu mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Ndemeza ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi nzagirira uruzinduko mu Rwanda, rukazaba ari urugendo ruri mu rwego rwa politiki, kwibuka, ariko runajyanye n’ubukungu n’ubuzima by’igihe kiri imbere.”
Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azagera i Kigali tariki ya 27 Gicurasi rugasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021.
Uru ruzaba ari uruzinduko rwa kabiri umuperezida w’u Bufaransa azaba agiriye mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.
Ruzaba rukurikira urwa perezida Nicolas Sarkozy yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Kayiranga Egide