Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, abadepite bahagarariye igihugu cyacu muri EALA, izi ntumwa za rubanda zari zihagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko ya Kane y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EALA) ndetse n’abatorewe kujya mu ya Gatanu.
Mu nteko ya Gatanu ya EALA u Rwanda ruhagarariwe na Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Dr Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.
Uko ari icyenda bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba barahiriye gutangira inshingano zabo mu muhango wabereye i Arusha muri Tanzania kuwa 19 Ukuboza 2022.
Ubwo batorwaga Fatuma Ndangiza yavuze ko hari byinshi bagezeho muri manda yashize bityo ko yiteguye gufatanya na bagenzi be bakagera kuri byinshi kurushaho.
Ati “Hari byinshi twagezeho muri manda ya mbere, ari ugutora amategeko cyane cyane adufasha kugera kuri iriya nkingi ya gatatu yo kugira ifaranga rimwe, ariko nanone twatoye n’andi mategeko arebana n’uburuzi, korohereza abashoramari, twakurikiranye n’imikorere ya za guverinoma, tunahagararira abaturage.”
EALA igengwa n’ingingo ya cyenda y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC yasinywe bwa mbere tariki 30 Ugushyingo 1999, aza gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 7 Nyakanga 2000.
Ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania nibyo byatangiranye n’uyu muryango wa EAC nyuma u Rwanda n’u Burundi mu 2007, nabyo birayemeza mu gihe Sudani y’Epfo yaje kwinjira muri uyu muryango mu 2016.
Nk’uko biteganywa n’ayo masezerano, buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite icyenda batorwa. EALA ifite intego zirimo gutora amategeko agenga uyu muryango, kugenzura ibikorwa bya za guverinoma ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye byugarije abaturage b’uyu muryango.
EALA kandi ijya impaka ikanatanga ibitekerezo ku ngengo y’imari y’uyu muryango ikenewe ndetse n’uburyo yakoreshwa, ikagenzura raporo zitandukanye z’ibikorwa by’uyu muryango ndetse ikanabitangaho ibitekerezo.
Ubusanzwe Inteko ya EALA igira komisiyo zitandukanye zirimo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo, ishinzwe amategeko n’amabwiriza, ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n’umutungo kamere, ishinzwe gahunda z’Akarere no gukemura amakimbirane, ishinzwe itumanaho, ubucuruzi n’ishoramari.
Umuhoza Yves