Inteko kandi yatoye Biro y’ abagize umutwe w’ abadepite aho Perezida w’ umutwe w’ abadepite hatowe Hon. Kazarwa Gertrude watowe ku bwiganze bw’ amajwi 73 kuri 80 yabatoye, Visi perezida wa mbere ushinzwe ubuyobozi n’ Imari hatowe Hon. Moussa Fadhil Harerimana, Visi Perezida wa 2 ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatorwa Hon. Uwineza Beline, nyuma yo gutorwa bararahira.
Hon. Kazarwa Gertrude watowe nka Perezida w’ umutwe w’ abadepite wasimbuye Hon. Mukabalisa Donatille wari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, mu ijambo rye yashimiye ababatoye ndetse anizeza ubufatanye hagati y’ umutwe w’abadepite n’ izndi nzego avuga ko aho manda yakane yasoreje ariho nabo bagiye guhera kugira ngo bakomeze kwesa imihigo igamije iterambere ry’ igihugu.
Perezida Kagame wakiriye indahiro z’aba badepite yagize ati:”Ikigiye gukurikiraho ni akazi tugiye gukorera iguhugu cyacu, akazi bamwe batorerwa abandi bashyirwaho mu bundi buryo bugenwa n’ itegeko ariko twese tugomba gukorera abanyarwanda, yego nta byera ngode. ariko nabyo ntibivuze ko twahorana umuco w’ ibidakorwa neza hari ibigomba guhora bishyirwa mu bikorwa, mu miyoborere muri Politiki y’ igihugu cyacu tugomba guhindura amateka mabi y’ imibereho yacu banyarwanda.
Tugomba guhindura imiyoborere ku buryo biushaho kuba byiza, abatowe ntabwo bigenda gutyo kugira ngo abatowe bajye mu myanya ntabwo aribo bagomba kwiheraho ntabwo aribyo, natwe nkabantu bigomba kutugeraho ariko icyo tugomba gutekereza guheraho mbere y’ ibindi byose ni abanyarwanda tureberera.
Rwandatribune.com