Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda barimo DCG Felix Namuhoranye uherutse gusimbura CG Dan Munyuza.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro ku Kimihurura.
Abarahiye ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.
Nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano zabo, Perezida Paul Kagame yagejeje ubutumwa kuri aba bayobozi ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’abaturage muri rusange.
Perezida Paul Kagame yamenyesheje Polisi y’u Rwanda ko Leta izakomeza gufasha uru rwego gukomera, iruha ibishoboka byose mu bushobozi buhari.
Ati “Muri bicye dufite twibuka gusagurira cyangwa kugenera ibyangombwa bishoboka muri ibyo bicye Polisi kugira ngo ibashe gukora ako kazi kayo.”
Yibukije aba bayobozi ndetse n’abandi bose muri rusange ko babereyeho abaturage, bityo ko bagomba guhora iteka bakora bashyize imbere inyungu za rubanda.
Ati “Iyo bitageze gutyo na bo bagira uko babibazwa ariko sinibwira ko bigomba kugera aho, cyane cyane iyo bumva ubwo buremere bw’izo nshingano ku bireba abaturage.”
Umukuru w’u Rwanda yibukije aba bayobozi ko Polisi y’u Rwanda ari urwego rukorana bya hafi n’abaturage, yibutsa n’abaturage ko na bo bagomba kuba hafi uru rwego.
RWANDATRIBUNE.COM