Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yoherereje intumwa mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame, zaje zimuzaniye ubutumwa.
Ni ubutumwa bwazanywe na ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Guverinoma y’u Burundi, Ezéchiel Nibigira.
Nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yakiriye iyi ntumwa kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko iyi ntumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye yashyikirije Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we.
Iyi ntumwa ije mu Rwanda, nyuma y’igihe gito aba Bakuru b’Ibihugu byombi bagiye bahura kabakirana ibiganiro.
Ibyo biganiro birimo ibyabahuje mu ntangiro z’ukwezi gushize ubwo Perezida Paul Kagame yajyaga i Bujumbura yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umubano w’u Rwanda wigeze kumara imyaka irenga irindwi urimo igitotsi cyajemo kuva muri 2015, umaze igihe wongeye kumera neza, ndetse abatuye ibi Bihugu bisanzwe ari n’ibivandimwe bongeye kugendererana.
RWANDATRIBUNE.COM