Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yageze mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri; biteganyijwe ko yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda, ruzamara iminsi ibiri.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’
Nta makuru arambuye yakomojweho ku bikubiye mu biganiro bishobora guhuza impande zombi.
Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Abinyujije ku rukuta rwe, yashimye ikaze yahawe muri Uganda n’ibiganiro byibanzweho bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi n’ibyo mu Karere.