Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Duval n’itsinda bari kumwe bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bijyanye n’imishinga y’ishoramari icyo kigo cya Groupe Duval gikomeje gukorera mu Rwanda, icyo kigo kikaba ahanini kizobereye mu bikorwa remezo by’umwihariko inyubako.
Goupe Duval biciye mu ishami ryayo rya Duval Great Lakes Ltd, iherutse gutangaza ko igiye kubaka inyubako nini z’ubucuruzi zizatwara amamiliyari menshi nubwo batatangaje ingano yayo.
Izo nyubako ngo zizubakwa ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho Minisiteri y’Ubutabera yahoze ikorera, hafi ya Kigali Convention Center, nk’uko umuyobozi w’iryo shami, Vicky Murabukirwa, yabitangarije The New Times muri Kamena 2020.
Murabukirwa yavuze ko inyubako zose ziri hamwe n’iyari Minisiteri y’Ubutabera, zizasenywa hakubakwa izigezweho za Groupe Duval, zizaba zirimo izo gucururizamo, hoteli, ibyumba by’inama, ibyumba bya Sinema, utubare, ibibuga by’imikino n’ibindi, ku buryo abazajya baza muri Kigali Convention Center ngo bazajya babona ahandi hafi basohokera bakahabona ibindi bintu bitandukanye byabashimisha.
Inyubako zose icyo kigo kizubaka ngo zizubakwa mu buryo bwo bw’ikoranabuhanga harengerwa ibidukikije, mu rwego rwo gushyigikira Leta y’u Rwanda, muri gahunda yihaye ya 2050 yo kugabanya imyuka ihumnaya ikirere, ndetse zigakuriza amabwiriza y’imyubakire yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA).
Byari biteganyijwe ko izo nyubako zizajya ku buso bwa metero kare 26,000 zitangira kubakwa mu mpera za 2020, ariko ntibyakunze.