Hitezwe iki ku maraso mashya yazanywe mu nzego z’umutekano?
Izi mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu asimbuye Hon Gasana ,mugihe Bwana Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS),asimbura Maj Gen Joseph Nzabamwita wari usanzwe muri uyu mwanya we akaba yagizwe Umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika,uyu mwanya ukaba warahozwemo na Gen(RTD)James Kabarebe.
Angelique Habyarimana we yagizwe Umushinjacyaha Mukuru asimbuye Bwana Havugiyaremye Aimable wari waragiye kuri uwo mwanya taliki ya 28 Ugushyingo 2019 ,ubu akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS n’ubwa mbere ruyobowe n’Umusivili kuva rwashingwa .
Havugiyaremye Aimable wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa NISS ni muntu ki?
Rwandatribune.com yabakusanyirije bimwe mu byaranze ubuzima bwa Aimable Havugiyaremye Umunyamabanga Mukuru wa NISS.
Aimable Havugiyaremye yavutse mu 1973, ni ukuvuga ko afite imyaka 46 y’amavuko, akaba ari n’umugabo wubatse,yize ibijyanye n’amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1998 na 2003 aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ishami ry’amategeko .
Yakomeje icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gice cy’Amategeko mpuzamahanga (International Law) muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya Pretoria.
Aimable Havugiyaremye mu ifoto y’urwibutso ubwo yarahiriraga kuyobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.
Aha yari kumwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n’umuyobozi wungirije w’iyo komisiyo, Beata Mukeshimana
Aimable Havugiyaremye yagiye kwiga mu mahanga yaratangiye kwigisha muri kaminuza aho yari umwalimu usimbura. Ubwo yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Pretoria yakomeje kwigisha mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugeza muri 2010.
Guhera muri Mata 2010 kugeza muri Gicurasi muri 2012 yabaye intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, umwanya yavuyeho ajya kuba umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.
Nyuma y’imyaka ibiri, yavuye muri komisiyo yo kuvugurura amategeko ajya kuba umuyobozi w’ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), ariyobora guhera muri 2014 kugeza muri 2017 .
nyuma agaruka muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko .nk’umuyobozi mukuru wayo, umwanya yari ariho mbere yo kugirwa umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, tariki 28 Ugushyingo 2019 nibwo hasohotse Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rishyiraho umushinjacyaha wa Repubulika mushya ari we Havugiyaremye Aimable.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com