Mu ijambo risoza inama y’umushyikirano umukuru w’igihugu yagejeje kubari bayitabiriye, yasabye ko abayobozi batakagombye kuba bakora ubusa kandi barashyiriweho abaturage.
Ibi yabivuze mu gihe hari bamwe mu bayobozi bivugwa ko badakora neza bakitwaza ibibazo bya systeme cyangwa se ibindi kandi barashyizweho ngo bakorere abaturage.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abadakora neza bagomba gusimbuzwa, hakaza abazi icyo bakora.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “ Ibyo gusimbura abantu bikwiriye kubaho rwose igihe badakora uko bikwiye, Niba uri mu mirimo ugomba kuyikora neza kugirango ngo igihugu nabo washyiriweho batere imbere.”
Yakomeje kandi avuga ko kumvikana no gukore abaturage bitakabaye ikibazo kuko buri wese ahaguruka mu rugo iwe azineza ko agiye mu kazi kandi ako kazi ari akigihugu n’abanyagihugu.
Aya ni amwe mu magambo umukuru w’igihugu yasorejeho ubwo yasozaga inama y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com