Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu akaba n’umuyobozi w’umuryango (Dypro) Constant Mutamba kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 arasobanuro imiterere y’ikirego cye aregamo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Mutamba usanzwe ayobora umuryango Dynamique Progressiste Révolutionnaire, ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko mu birego arega Perezida Kagame ari ibyibasiye inyoko muntu avuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda zitumwe na Perezida Kagame bikorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo Mutamba yageneye abanyamakuru ryasohotse kuwa 24 Nzeri 2022, avuga ko ajya gufata icyemezo cyo kurega Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga yari amaze iminsi myinshi akusanya ibimenyetso bimushinja ibyaha byose amurega.
Inyandiko ikubiyemo ikirego arega Paul Kagame , Mutamba yayishyikirije ubuyobozi bwa ICC kuwa 24 Nzeri, ari nabo bamuhaye itariki ya 26 Nzeri 2022 ngo aze asobanuye ibikubiye mu kirego cye.
Ntabwo mutubwiye uyu Constant Mutamba igihugu abamo.Aba mu Rwanda cyangwa muli DRC?Yaba se yitwaje Mapping Report cyangwa ni iki yifashishije?Ndakeka nta chance afite yuko Kagame yakitaba urukiko.Presidents ni abantu bakomeye.
Njye ndabona uwo mugabo afite ikibazo mu mutwe.
Njye ndumva nta kibazo.Yakitaba ICC nkuko mugenzi we Kenyatta yayitabye.Niba koko ingabo z’u Rwanda zarishe abantu nkuko Mapping report ibivuga,akabibazwa.Yatsinda agataha yemye nk’itore izirusha intambwe koko.
Iyi nterahamwe uzayibona azayice kuva ishatse guhangara ishyanga ry’ U Rwanda. Arabeshya ariko azazima hamwe n” abamwoshya ngo ni za kamere za mikwegege na rutwe n:izind.
Kwitaba urukiko ntacyo bitwaye.Ntabwo mwibuka se ko na president Kenyatta yarwitabye?