Perezida Paul Kagame yavuze ko mu bikotwa bya Leta ubusanzwe hatarimo ubucuruzi bityo ko ibyo yashoyemo imari byose bigoma kwegurirwa abikorera birimo ibizabegurirwa mu gihe cya vuba ibindi bikazagenda bikorwa buhoro buhoro.
Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 ubwo habaga umuhango wo kurahiza abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri Ushinzwe Ishoramari rya Leta.
Ubwo yagarukaga kuri Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta iherutse gushyirwaho, Perezida Kagame yavuze ko iyi Minisiteri yitezwego gutuma ibikorwa byashowemo imari na Leta bicungwa neza
Yagize ati “Amaherezo cyangwa se ibyihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagombye gutegereza.”
Yakomeje agira ati “Leta cyangwa Guverinoma cyangwa inzego zose za Leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi mu bintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari na ko babigeza ku Gihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma yifuza ko Ibigo bimwe by’ubucuruzi byari bisanzwe ari ibya Leta byegurirwa abikorera.
Ati “Hari bimwe bizakorwa vuba hari n’ibindi byatwara umwanya kubera impamvu na zo zumvikana na byo ariko bikagenda biva mu maboko ya Leta.”
Perezida Paul Kagame uvuga ko ibyo byose bikorwa hagamijwe ko bigirira akamaro Abanyarwanda bose, yagarutse ku buhinzi n’ubworozi, yibutsa ko ari inkingi ya mwamba mu mibereho y’abaturage.
Yagarutse ku kuba u Rwanda rukomeje kwiteza imbere nyuma yo kuva mu cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’Ibihugu byose by’Isi birimo n’u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza muri uru rugendo rwo kubyutsa umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu rubikesheje ibikorwa byagiye byongera gukora birimo n’inama mpuzamahanga zongeye kubera mu Rwanda zisigira u Rwanda amadevize.
RWANDATRIBUNE.COM