Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ari ingenzi mu rugendo rwo kunoza ubucuruzi n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2020, nama yahuje abakuru b’ibihugu mu Karere yize ku bibazo by’umutekano, politiki, dipolomasi, ubuzima n’isuku n’ubufatanye mu iterambere.
Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Angola, João Lourenço; Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yagize ingaruka ku buzima bw’abaturage, inashegesha ubukungu.
Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima ndetse kinahungabanya ubukungu bwacu, ariko mu gukorana dushobora kugabanya ingaruka z’iki cyorezo, tukanubaka ubushobozi buzadufasha guhangana n’ibyorezo mu gihe kiri imbere.’’
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko umutekano utuma ubucuruzi n’ishoramari bikorwa mu buryo butomoye kandi buri gihugu kikabyungukiramo.
Yakomeje ati “Ubufatanye mu kurwanya umutekano muke mu Karere kacu buri mu mutima w’imbaraga zacu mu gihe cyo gufungura ubucuruzi n’ishoramari byambukiranya imipaka ngo bikomeze gukorwa neza.’’
Perezida Kagame yavuze ko nubwo inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, intego yayo yo kunoza imikoranire ari ingenzi kandi ‘u Rwanda rwishimiye kuyigiramo uruhare no gutanga umusanzu warwo.’
Iyi nama yagombaga kwitabirwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ariko ntiyayibonetsemo ndetse nta mpamvu yatanzwe isobanura ayo mahitamo.
Yabaye mu gihe ibihugu bitarafungura imipaka yabyo kubera icyorezo cya COVID-19.
Mbere yo kwaduka kw’iki cyorezo, umubano w’u Rwanda n’ibihugu birimo Uganda n’u Burundi warimo agatotsi ahanini bishingiye ku nkunga ibi bihugu biha abashaka guhungabanya umutekano w’urwa Gasabo.
Kuva mu myaka itatu ishize u Rwanda rushinja Uganda ibirimo kubangamira ubucuruzi bwarwo, guhohotera Abanyarwanda no gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo, mu gihe Uganda ishinja Abanyarwanda ubutasi.
Ni ibibazo byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi cyane ubwa Uganda, yari ifite isoko rinini mu Rwanda.
Imibare ya Banki Nkuru ya Uganda, yerekana ko muri Kamena 2020 ibicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda byagabanutse bigera kuri miliyoni 328 z’amashilingi, ugereranyije na miliyari 52 z’amashilingi, byariho mu gihe nk’iki mu 2019.
Ni ubwa mbere kuva Uganda yatangira kohereza ibicuruzwa mu Rwanda, hoherejwe bike cyane birimo ibikoresho by’ubwubatsi nka sima n’ibindi. Ibi bikaba birimo gushegesha ubucuruzi bwa Uganda ku gice cy’ibyo yohereza mu mahanga.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko mu gihembwe cya mbere cya 2020, mu bihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi hatarimo Uganda.
Gusa ariko u Rwanda rwohereje muri EAC ibicuruzwa birukomokamo bifite agaciro ka miliyoni 14.21$ ni ukuvuga 7% k’ibyo rwohereje birukomokamo. Muri ibyo byose 38.52% byoherejwe muri Uganda, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 5.47$.
Nubwo ubuhahirane na Uganda bwazambye, umuturanyi wo mu Burengerazuba bw’u Rwanda yarubaniye neza kuva Félix Tshisekedi agiye ku butegetsi.
Kuva ku wa 17 Mata 2019, RwandAir yatangiye ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Kinshasa.
Umubano w’ibihugu byombi wanatanze umusaruro mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba ya RDC mu guhungabanya umutekano w’Akarere.
Mu Ukwakira 2019, habaye ibiganiro by’abakuriye inzego za gisirikare hagati ya RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda, ku gushyiraho uburyo buhuriweho bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni inama yahurijwemo ibitekerezo ku gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.
Mu ntangiriro za Ukuboza 2019, Ingabo za FARDC zokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.
Muri Kamena, Perezida Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.
Ntirandekura Dorcas