Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye inzego zitandukanye zirimo Ingabo z’u Rwanda ndetse n’amadini n’amatorero, ku bw’akazi katoroshye bakoze mu bikorwa by’ubutabazi byakurikiye ibiza byahitanye abaturage 130.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ashimira abagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi bwaje bukurikira ibiza byatewe n’imvura nyinshi byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Yagize ati “Ndashimira inzego z’umutekano zacu n’iza Gisirikare bakoranye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zirimo n’amatorero, ku bw’akazi k’indashyikirwa bakoze kandi bakomeje gukora mu gutanga umusanzu mu guhangana n’ibiza byagize ingaruka byabaye ejo hashize.”
Perezida Kagame kandi yatanze ubu butumwa nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, yari yatanze ubundi bwo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’ibi biza.
Yari yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023, byasize ingaruka nyinshi, ku buryo uretse abantu 130 bahatakarije ubuzima, ibi biza by’inkangu n’imyuzure byanasenye inzu zirenga ibihumbi bitanu (5 000).
RWANDATRIBUNE.COM