Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye abahinzi bo mu Rwanda barinze abaturage b’igihugu kwicwa n’inzara muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye n’icyorezo Covid-19.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze ryatambutsee kuri RBA saa 15h00.
Perezida Kagame yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda mu ngengo y’imari bwinjije arenga 25% ndetse anasobanura ko ubu u Rwanda rufite ibigega byinshi bihunitse imyaka yahinzwe n’abahinzi b’u Rwanda,
Yagize ati:” Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi mu bukungu bw’igihugu. Muri uyu mwaka ubuhinzi bwinjije 25% mu ngengo y’imari y’igihugu. U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa ,rufite ibigega bihagije.Reka nshimire abahinzi byumwiriko uburyo bakomeje kwihanganira ibi bihe”
Perezida wa Repubulika yanashimye urwego rw’abasora mu Rwanda umuhate rwagaragaje mu kwitabira gusora, ndetse anongeraho ko aho bitagenze neza bigomba kunozwa.
Mu bijyanye n’umubano n’ibindi bihugu, perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kunoza imibanire n’ibindi bihugu, by’umwihariko bafatanya gukemura ibibazo by’umutekano aho yatanze ingero kuri Centrafrique , Sudan n’ahandi.
Perezida Kagame yibukije ko mu burezi nyuma yo kumara igihe kinini amashuri afunze yongeye gufungurwa bityo abana bimukira mu myaka ikurikira abakora ibizamini bya Leta nabo babikora nta nkomyi.
Yanakomoje ku Mikino aho yagarutse ku kuba u Rwanda rwarakiriye imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye mu Rwanda mu mpeshyi ishize aho ryabaye neza nka kimwe mu bikorwa bidasanzwe u Rwanda rwakiriye muri Siporo y’uyu ,mwaka 2021.
Ingingo ya 98 y’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu gika cyayo cya Kane ivuga ko” Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze”