Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b’inzego za leta nyuma yo kwirukana abari bahari bari bafite imyitwarire mibi mu nzego zimwe na zimwe. Iminsi ishize humvikana ga ko bafite imyitwarire mibi n’imikorere itanoze ya serivise.
Abashyizweho n’abayobozi bo mu nzego nka RURA, REG,WASAC, na guverineri w’intara y’iburengera zuba. Byagaragaye mu itangazo ryagaragaye mu joro ryo kuwa 04 Nzeri 2023.
Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbura Habitegeko François uherutse guhagarikwa kuri izi nshingano. Lambert Dushimimana yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Madamu Tessi Rusagara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.
Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), avuye ku kuba Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL).
Dr. Omar Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe amazi (WASAC Group), akaba yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Madamu Gisele Umuhumuza yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi (WASAC utilities ltd).
Bwana Evariste Rugigana yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya RURA, naho Dr. Carpophore Ntagungira we yagizwe Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere ya RURA.
Niyonkuru Florentine