Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya itarimo abarimo Dr NGABITSINZE wari Minisitiri w’Unucuruzi n’inganda hamwe na Munyanganu Mimosa wari Minisitiri wa Siporo.
Uretse aba batagarutse muri Guverinoma nshya Uwari Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayotesi nawe yasimbujwe.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko abayobozi Umukuru w”igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Impinduka zikomeye zakozwe muri Minisiteri zimwe na zimwe ndetse no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Zimwe muri izo mpinduka ni nk’aho Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki 30 Nyakanga 2022.
Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari kuri uwo mwanya kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Munyangaju yari Umuyobozi mukuru wa SONARWA.
Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA). Iyi Minisiteri kugeza ubu nta Minisitiri yari ifite, dore ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wayiyoboraga yirukanywe kuri uwo mwanya tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yari yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024, bivuze ko yari ayimazemo ukwezi kumwe n’iminsi micye.