Mu kiganiro Perezida Kagame Paul amaze kugirana n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Mata 2020 avuze ko abavuga ko ingabo za RDF ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa ari abitiranya abavuga ikinyarwanda n’ingabo za RDF.
Perezida Kagame avuze ko abavuga ibyo ari abitiranya ingabo z’u Rwanda n’abanyarwanda bari muri Congo bibumbiye mu mutwe wa FDLR.
Perezida Kagame yavuze ko raporo yatanzwe n’inzego z’ipererza z’u Rwanda ivuga ko hari uruvange rw’imitwe myinshi y’inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo kandi imyinshi muriyo ikaba ivuga ikinyarwanda.
Ati:”Nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze ujya ku butaka bwa Congo,habe n’umwe kandi ibyo mbihagazeho,ariko imiryango imwe n’imwe ngo ibasha kubona za batayo .”
Aha yanakomoje no kubandi baturage baba muri icyo gihugu bavuga ikinyarwanda bitwa abanyamulenge aho yavuze ko gushinja ingabo z’u Rwanda kuba ku butaka bwa Congo bishingiwe gusa ku kuba abashyirwa mu majwi bavuga ikinyarwanda nta shingiro bifite.
Ngo imitwe y’ abarwanyi b’inyeshyamba irimo abavuga ikinyarwanda kandi ni myinshi.
Ati: “sinzi impamvu abantu bayobya abandi,abanyarwanda bavugwa kurwanira ku butaka bwa Congo ni abamazeyo imyaka myinshi kandi baharwanira,ni abana ba FDLR ntabwo ari RDF.”
Perezida Kagame yavuze ko nta musirikare wa RDF uri ku butaka bwa Congo Kinshasa kandi ko iki gihugu nacyo ubwacyo kibizi.Umukuru w’igihugu yavuze ko nta ruhare na rumwe ingabo za RDF zigira mu bitero bigabwa ku nyeshyamba z’abanyarwanda zirwanira ku butaka bwa Congo nk’uko benshi mu barwanya Leta y’u Rwanda bakunze kubitangaza.
Aha yanashimiye guverinoma ya Congo Kinshasa ku mugambi wo guhashya inyeshyamba zirwanira ku butaka bwayo.
Ati: “Guverinoma ya DRC yakoze akazi keza kuko n’ubundi byose bibera ku butaka bwayo kandi abaneykongo nibo ku ikubitiro bagirwaho ingaruka mbi ziterwa n’ibikorwa by’iyo mitwe.”
Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda kugaba ibitero kuri FDLR n’indi mitwe irwanira ku butaka bwa Congo ari abashyigikira iyo mitwe besnhi muri bo usanga batanaba muri Congo ahubwo bibera hanze y’icyo gihugu.Usibye abanyarwanda baba muri iyo mitwe Perezida Kagame yanavuze ko hari n’abanyamahanga bakwiza ikinyoma cy’uko u Rwanda rutera FDLR muri DRC kubera kurengera inyungu bafite mu kurengera ibikorwa bya FDLR muri DRC.
UMUKOBWA Aisha