Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasubitse inama y’igihugu y’umushyikirano yagombaga guterana ku nshuro yayo ya 18 kuwa 16 Ukuboza 2020 muri Kigali Convention Center.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko impamvu iyi nama irusha izindi gukomera yasubitswe, ari uko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugenda bwiyongera kumuvuduko uhanitse mu gihugu hose.
Hamaze igihe bigaragara ko mu Rwanda abantu benshi bakomeje kwandura Coronavirus, ibintu bikomeje gutera impungenge inzego zishinzwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Abanyarwanda bose baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze n’inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu.Ni inama itumizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Imibare iheruka nkuko tubikesha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu minsi 2 ishize ubwandu bushya bwa Covid-19 bwageze ku bantu 230, mu gihe abantu 2 aribo bahitanwe n’iki cyorezo.