Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko adakeneye iyindi manda yo kuyobora igihugu cy’u Rwanda agaruka no ku ngingo zitandukanye zirimo iz’uko yiyumva nyuma y’imyaka cumi n’icyenda ayobora u Rwanda mu nshingano zitandukanye.
ibi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yabigarutse ho mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera, ari nawe wayoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yabaye ku wagatandatu kugeza ku cyumweru.
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi.
Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo aho yabajijwe uko yiyumva mu myaka 19 ari umukuru w’igihugu.
Yagize ati “Icyiza ni uko ngifite imbaraga zituma nkomeza, nshobora gukomeza indi myaka myinshi kandi ntabwo ndananirwa gukora ibyo ndimo gukora, nishimiye gukorana n’abaturage banjye, nkorera
abaturage n’igihugu cyanjye kandi tugakomeza tuva mu ngorane z’ahahise dutera imbere, twubaka icyizere cy’abanyarwanda.”
Yashimangiye ko iyo myaka myinshi agifite imbaraga zo kuyobora ari isigaye kuri manda y’imyaka irindwi aheruka gutorerwa mu 2017.
Perezida Kagame yabajijwe niba iyi manda nirangira atekereza kuziyamariza iya kane, asubiza ati “Sindabimenya, ariko igishoboka cyane ni oya.”
Iki gisubizo yavuze ko agishingira ahanini ku buryo ibintu byari bimeze ubwo yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu (ubwo abaturage babimusabaga bivuye inyuma bakaniyemeza kuvugurura Itegekonshinga binyuze muri referendum), bityo ahamya ko ubutaha bitazabaho.
Perezida Kagame yabajijwe ku bukungu bw’u Rwanda buzamuka buri mwaka ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka, niba bidasobanuye ko ibyo yari akeneye byagezweho.
Yagize ati “Oya, ntabwo intego zagezweho ni urugendo rugikomeza, ukemura ikibazo kimwe cyavaho ugakemura ikindi cyangwa ukaba wahangana na byinshi icyarimwe, ntabwo bibaho ko abantu bumva bihagije ngo bageze aho bashakaga kujya.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize ibibazo byinshi ku buryo iyo bihuriye hamwe bibyara ikibazo gikomeye, birimo amateka, aho ruherereye, politiki n’ibindi.
Ati “Amateka na politiki bihuriye hamwe, yego twagize Jenoside mu Rwanda itwara abarenga miliyoni, abanyarwanda bica abandi, yego hari abanyamahanga benshi bagize uruhare muri icyo kibazo, ariko sinkunda gukoresha umwanya munini kuri ibi njye, mvuga ku ruhare rwacu kuko iyo bigeze ku gusana igihugu cyacu, ntabwo dutunga agatoki abandi, twireba ubwacu tukagerageza gukomeza imbere.”
Perezida Kagame avuga ko ibi byose byatewe na politike y’ivangura, aho byatumye abantu bamwe mu gihugu bibonamo ko batandukanye kandi ntibyagarukira aho, kuko igice kimwe cyahisemo kwica ikindi.
Yagarutse ku banyafurika bamara igihe ku butegetsi
Perezida Kagame yongeye kubazwa ku bayobozi bamwe bamara igihe kinini ku butegetsi, hashingiwe ku ngero nk’ibyagiye biba muri Zimbabwe, Angola, Sudan n’ahandi, niba atabibonamo ikibazo.
Yavuze ko utavuga abayobozi bamaraho igihe ku butegetsi, utabanje kureba uburyo bikorwamo n’impamvu zabyo.
Yavuze ko adashaka gushakira impamvu amakosa bamwe mu bayobozi ba Afurika bakoze, ariko utafata ikintu kimwe ngo wumve ko gisubiza buri kibazo Abanyafurika bafite.
Ati “Abantu bamwe bashobora kumara igihe kirekire mu mwanya bikagira igisobanuro, abandi bakamaraho igihe nk’icyo ariko ntibigire igisobanuro. Niyo mpamvu mvuga ko biterwa n’ahantu, niba ari amahitamo y’abaturage b’icyo gihugu. Rimwe na rimwe abayobozi bagerageza ngo bise n’aho ari abaturage babihisemo, kandi atariko bimeze. Ariko igihe ariko bimeze, bikwiye kubahwa.”
Ni igisobanuro Perezida Kagame yavuze ko demokarasi atari uburyo buhuriweho abantu bakoresha mu buryo bumwe.
Nubwo atavuze amazina, yatanze ingero z’aho ahantu hatowe abayobozi, nyuma abaturage bagatangira kubijujutira. Ibyo ngo bigaterwa n’imiterere ya demokarasi igihugu gifite.
Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukomeza gushaka ubufatanye n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Afurika cyangwa hanze yacyo, ariko avuga ko atemera abashaka guhatira Afurika cyangwa u Rwanda icyo bakwiye kuba akora.
Ati “Abo bo tuzagirana ibibazo nta gushidikanya.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cya ruswa gihombya Afurika agera muri miliyari $50 ku mwaka, avuga ko ishobora kurwanya binyuze mu bukangurambaga, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano umuntu akora, ndetse bikomeje kuganirwaho kuko ingaruka za ruswa zo zirazwi.
Ati “Ni ikibazo cy’imyumvire. Niba umuntu adashaka ruswa akaba akeneye kuyirwanya, ruswa izagabanuka igere ku rwego rwo hasi rushoboka. (Xanax) ”
Ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko Perezida Kagame yakomeje avuga ko ruswa atari ikibazo cya Afurika, ari nayo mpamvu kuyirwanya bikwiye guhurizwaho n’ibihugu byose.
Perezida Kagame yavuze ko demokarasi nyayo ikwiye kuba isubiza ibibazo abaturage bafite.
Alice Ingabire Rugira