Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda budashobora kuzakorera ku gitutu cy’amahanga yifuza ko Rusesabagina Paul arekurwa, avuga ko kugira ngo uyu mugabo abe yarekurwa nkuko byifuzwa na bamwe ari ukuba batera u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerca.
Yagarutse kuri Leta Zunze Ubumwe za America zakunze kotsa igitutu u Rwanda, zifuza ko Paul Rusesabagina arekurwa ndetse bikaba biri mu byahagurukije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Antony Blinken.
Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina yaciriwe urubanza hamwe n’abandi bantu 20 yari anakuriye mu bikorwa bigize ibyaba bashinjwaga.
Ati “Ariko hari abavuga ngo ‘oya uyu muntu ni icyamamare, atuye muri Amerika none kubera ibyo mugomba kumurekura…’ nonese nitumurekura bizagenda bite kuri abo 20 bavuga ko yari abakuriye?”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Twabivuze neza ko nta muntu uzava aho ari ho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacu…Wenda wakora igitero ugafata igihugu, wakora ibyo, ariko…”
Ubwo Antony Blinken yazaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka wa 2022, yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ngingo zinyuranye zirimo Paul Rusesabagina.
Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, Blinken yavuze ko iby’iyi ngingo ya Rusesabagina bizakomeza kuganirwaho, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko idashobora kugendera ku gitutu aho cyava hose ngo icyemezo cy’inzego zo mu Rwanda giteshwe agaciro.
RWANDATRIBUNE.COM