Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umutwe wa ADF atari ikibazo kireba igihugu cya Uganda gusa ,Avuga ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugikemura.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique kuwa 20 cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Kuri ubu ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa ziri mu bikorwa bya gisirikare byo bigamije kuranduera burundu umutwe wa adf,nyuma y’imyaka myinshi uyu mutwe ugaba ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abanye- Congo n’abanya –uganda batari bake.
Ibi bikorwa byiswe Operation shujaa byatangijwe n’ingabo za Uganda zigamije gusenya burundu ibirindiro bya ADF ,nyuma y’ibitero bitandukanye uriya mutwe umaze iminsi ugaba I Kampala
Ibi birimo icyagabwe kuri Minisitiri w’umurimo n’ubwikorezi,Gen Edouard Katumba Wmala gihitana umukobwa we n’umushoferi we bari kumwe ndetse nicyagabwe hafi y’icyicaro gikuru cya polisi I Kampala kigwamo abantu batandatu .
N’Ubwo igisirikare cya Uganda n’icya Congo Kinshasa bivuga ko byashenye ibirindiro byinshi bya ADF avuga ko uyu mutwe watangiye kongera kwisunganya ndetse ukaba warashinze ibirindiro bishya mu rugabano rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Perezida Kagame aganira na jeune Afrique ,yagaragaje ko ikibazo cy’uriya mutwe kitareba Uganda gusa ko ahubwo kireba akarere kose ,agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu kugikemura.
Yagize ati:Umutwe w’iterabwoba wa ADF ni ikibazo gikomeye ,kitareba Uganda gusa .Ni ikibazo gikora kuri DRC natwe bikatugeraho ndetse n’akarere .
Muei ADF harimo abanya- Uganda ,abanye- Congo,Abanyarwanda,abarundi,abanya- Kenya n’abanya- Tanzania.
Perezida Kagame yatanze urugero rwo kuba mu mwaka ushize hari abanyarwanda batewe zazira gukorana n’uyu mutwe.
Yavuze ko atari abantu bari bafitanye isano neza na ADF ariko hari aho bahuriye
Ati ‘Twaje kumenya ko bari barahawe inyigisho hifashishijwe amashusho bikozwe n’umuntu uri muri drc n’umunya-Uganda,twamenye ko bashakaga kugaba ibitero ku Rwanda bihimura ku bikorwa turimo muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.”
Ku bwa Perezida Kagame ibyo ni ibigaragaza ko ikibazo kireba akarere kose mu kugikemura hakenewe ubufatanye bw’akarere.
Yavuze ko mbere y’uko ingabo za Uganda zijya muri RRC nta n’umwe baganiriye yaba drc cyangwa Uganda ,gusa hakaba hasjhize igihe gito ahawe ibisobanuro
Perezida Kagame yavuze ko asanga hakenewe ibiganiro n’ubufatanye ngo kuko ibikorwa byo kurwanya ADFbikozwe mu buryo butari bwo bishobora gukongeza izindi mvururu mu karere.