Tshisekedi yaganyiye abitabiriye Inteko Rusange ya Loni ko IS yinjiye mu Burasirazuba bwa RDC ,ibifashijwemo na FDLR imbere y’Inteko Rusange ya Loni iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Imbere y’Inteko Rusange ya Loni iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ikorera mu ntara enye zo mu Burasirazuba bw’igihugu harimo n’igendera ku mahame y’idini ya Islam, Islamic State (IS).
Inteko Rusange ya Loni iteranye ku nshuro yayo ya 76. Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bafashe ijambo bagira ubutumwa bageza ku bayitabiriye.
Uyu Mukuru w’igihugu yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State winjiye ku butaka bwa RDC witwikiriye abarwanyi ba FDLR na ADF basanzwe bahafite ibirindiro nk’uko actualite.cd dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Yagize ati “ Abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam binjiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bateje ibibazo bikomeye mu ntara zirimo iya Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Maniema, Aba-Jihadistes bitwikiriye ubufatanye basanzwe bafitanye n’imitwe ya FDLR na ADF bica abaturage banjye bakanasahura ku bwinshi amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu gihugu cyanjye.”
Abarwanyi ba ADF bari ku butaka bwa RDC kuva mu 1995.,Bashinjwa ubwicanyi bwahitanye ibuhumbi by’abasivile kuva mu 2014 muri teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru.
Kuri ubu aba barwanyi baguye ibikorwa byabo bigera no muri Ituri muri teritwari ya Irumu. Intara ya Ituri na Kivu ya Ruguru zashyizwe mu bihe bidasanwe kuva muri Gicurasi uyu mwaka nyamara ubugizi bwa nabi ntibuhagarara.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abahoze ari Interahamwe n’ingabo zatsinzwe EXFAR zasize zikoze Jenoside mu Rwanda,benshi muribo bakaba barakatiwe ibihano n’ubutabera bwo mu Rwanda,ninabo bari ku isonga mu buyobozi bw’uyu mutwe aha twavuga nka Gen.Iyamuremye Gaston Perezida wa FDLR,Cylire Henganze ukuriye iperereza muri iyi mitwe n’abandi benshi,uyu mutwe kandi warezwe gukoresha abanyekongo imirimo y’agahato,gufata ku ngufu abagore ndetse n’ibikorwa by’ubusahuzi cyane umutungo kamere w’iki gihugu.