Mu butumwa busoza umwaka Perezida Paul Kagame yageneye abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, yanagarutse ku baguye mu nshingano zabo, yihanganisha imiryango yabo kandi ayizeza ko Igihugu kifatanyije na yo.
Ni ubutumwa bwagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 habura umunsi umwe ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo.
Muri ubu butumwa bwo kwifuriza abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 Ingabo z’u Rwanda zakomeje kurangwa n’imikorere y’intangarugero ndetse zikora kinyamwuga mu kurinda ubusugire bw’Igihugu n’abagituye.
Yanagarutse ku boherejwe mu butumwa mu Bihugu birimo Mozambique no muri Santarafurika, abashimira uko bakomeje kwitwara neza.
Ati “Bagaragaza indangagaciro z’indakemwa zisanzwe zituranga. Ndagira ngo mbashimire cyane mwese uburyo mukomeje gutera ishema Igihugu cyacu.”
Yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima mu rugamba byumwihariko muri ubu butumwa boherezwamo burimo ubwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda ko mu gutangira umwaka ziba zikwiye kuzirikana ko ari umwanya wo kurushaho gukora cyane kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu kikarushaho kugana imbere mu bukungu.
RWANDATRIBUNE.COM