Perezida Paul Kagame akanaba umugaba w’ikirenga w’ingabo z’uRwanda ,yemeje ko hari abasirikare bake ba RDF baguye mu rugamba ingabo zayo ziriho rwo guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique .
Perezida Kagame yabigarutseho kuwa ejo tariki ya 24 Nzeri ,ubwo yasuraga ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakabakaba 1000 boherejwe kugarura amahoro muri Cabo Delgado ,mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira muri Mozambique.
Perezida Kagame yabonanye n’ingabo z’uRwanda mu kigo cya Gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi kiri mu gace ka Pemba aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi,Umukuru w’igihugu mu butumwa yahaye izi ngabo yazishimiye akazi gakomeye cyane zakoze kanatumye bamwe mu bari bazigize batakaza ubuzima .Ati “Ni akazi gakomeye mwakoze ,ariko habayeho no kwitanga ,mugenda amanywa n’ijoro ,ku izuba rikaze ,amasasu avuga hirya no hino ndetse harimo no gutakaza ubuzima ku bantu ,uku niko intambara imera”.
Twatakaje abasirikare uyu munsi tutari kumwe nabo n’ubwo umuntu ashobora kuvuga ngo ni bake ,ariko kuri twe gutakaza umuntu naho yaba ari umwe ni ikintu gikomeye cyane,Abongereza nib o bavuga ngo gutakaza ubuzima bw’umuntu umwe ni nko gutakaza ubwa benshi.
Perezida Kagame yunzemo ko ku bufatanye na Leta ya Mozambique ,bakomeje kuganira uko bakwita ku buzima bw’imiryango yatakarije abayo muri iriya ntambara,Umukuru w’igihugu yibukije abasirikare bari muri Mozambique ko n’ubwo birukanye ibyihebe mu bice bitandukanye ,ariko ko akazi kabo aribwo katangira .Ati “kuri ubu akazi kongeye gutangira ,hari akazi twakoze kuva mu ntangiro mu kubohora aka gace ,ikigiye gukurikiraho ni ukukarinda no guharanira ko kongera kubakwa bushya,”
Yabwiye ziriya ngabo ko akazi kazoo gakomeje ko kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo neza.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose abaturage na Perezida wa Mozambique aribo bari imber yabyo ,bityo akaba aribo bagomba kugena igihe RDF izamara muri kiriya gihugu.
Perezida Kagame kandi yabwiye ingabo ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ,bityo hakaba hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.
Perezida Kagame yasuye ingabo z’uRwanda muri Mozambique nyuma y’amezi abiri arenga abiri zimaze muri kiriya gihugu zoherejwemo kugarura amahoro muri Cabo Delgado yari imaze imyaka itanu yarayogojwe n’ibyihebe.,Mu mezi abiri n’ibyumweru bibiri zimazeyo zifatanyije n’iza Mozabique zashoboye kwirukana umwanzi mu birindiro bitandukanye ,mu turere twa Mocimboa dda Praia,Muidumbe,Palma na Macomia kuri ubu ziherereyemo.
Aha muri Macomia ,izi ngabo ziri muri operasiyo idasanzwe yo guhiga ibyihebe mu gace ka quiterajo kuri ubu gafatwa nk’indiri yabyo,Uretse gufasha Leta ya Mozambique kwigarurira uduce dutandukanye ,ingabo za RDF zanafashije abari impunzi gutahuka ,ndetse zinakomeje kubohora abaturage biganjemo abagore n’abana bari barashimuswe n’ibyihebe.