Ku munsi wejo tariki 17 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yemeje ko ku Isi ,hakigaragara icyuho mu bikorwa bigamije guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’abakobwa n’abagore muri rusange ndetse ko bitazapha kugerwaho , nibikomeza gukorwa ku muvuduko biriho muri iki gihe.
Ibi, yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga iri kubera I Kigali ,yiga ku iterambere ry’uburinganire n’imibereho myiza y’abagore (Women Deliver) ku munsi wejo.
Mu ijambo rye ,Perezida Paul Kagame , yakomeje ashimira abagize igitekerezo cya ‘Women Deliver’ ku bwo gutangiza urugamba rwo guharanira iterambere ry’abakobwa n’abagore ndetse n’uburinganire ku Isi.
Ati ‘‘Ibiganiro bibera hano biratureba twese. Mu binyacumi by’imyaka yashize, habayeho umusaruro mwiza mu kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu bijyanye n’amahirwe ndetse n’ibyo bagenda bageraho.’’
Perezida Kagame yongeye ho ko abatuye Isi muri rusange , bose hamwe basangiye inshingano zo kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire mibi.
Umukuru w’Igihugu kandi, yavuze ko mu Rwanda hashyizweho gahunda zifasha abagore kuba bahagarariwe mu myanya y’ubuyobozi mu nzego za politiki ndetse n’izindi.
Iyi nama ya WD2023, yitabiriwe n’abarenga 6000 baturutse hirya no hino ku Isi. Barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zishinzwe iterambere ry’uburinganire, imiryango itari iya leta, abaharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa n’abandi.
Abayobozi bitabiriye iyi nama barimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde , Perezida Macky Sall wa Senegal ,Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos n’abandi benshi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com