Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yemeranya na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wavuze ko igihugu cye kiri guhanirwa ko cyavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron; agaragaza ko hakenewe imikoranire myiza, no guhanahana amakuru ku buryo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zagabanyuka.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama y’Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za gisivili muri Afurika.
Perezida Kagame yatangiye ashimira abateguye iyi nama kubwo guhitamo ko iyi nama ibera mu Rwanda.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko urwego rw’ingendo z’indege zo mu kirere rwagizweho ingaruka na Covid-19 yaba ku Isi no mu mahanga muri rusange.
Yifashishije urugero rwa Virus nshya ya Covid-19 yiswe Omicron, agaragaza ko hari urujijo yateye ku Isi hose.
Ati “Mwabonye ko Afurika y’Epfo yakoze igikorwa cyiza cyo gutanga amakuru ku byo yatahuye kuri ubu bwoko, gusa hari imyanzuro yahise ifatwa kuri ibyo, Sosiyete z’indege zitangira guhagarika ingendo mu gice cy’Amajyepfo ya Afurika, abagenzi baturutse muri icyo gice bagiye mu bice bitandukanye by’Isi barakumirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byakumirwaga, byaje kugaragara ko hari ahandi iyi virus yari yaragaragaye mbere hatari ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire myiza, guhanahana amakuru ku buryo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zagabanyuka.
Umukuru w’igihugu yasobanuye impamvu u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ingendo zijya n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo.
Perezida Kagame ati “Ubwo twumvaga ubu bwoko bushya, byabaye ngombwa ko dufata ingamba zihuse, nibura mu gihe tureba icyo twakora kuko byari bijyanye n’imyanzuro abandi bari bari gufata.”
Yavuze ko byabaye ngombwa ko RwandAir ihagarika ingendo zayo mu Majyepfo nubwo amakuru buri wese yagenderagaho ari uko inkomoko y’iyo Virus ari mu Majyepfo ya Afurika.
Ati “Nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avuga ko igihugu cye cyahaniwe kuba cyarakoresheje ukuri, kigashyira hanze amakuru y’ibyo cyavumbuye mu gihe abandi bari barabibonye mbere bo bari baracecetse.”
Yakomeje agaragaza ko “U Rwanda byabaye ngombwa ko rufata ingamba imbere mu gihugu ariko zirenze n’imipaka yacu. Impamvu yoroshye ni uko ingendo zituruka mu Majyepfo ya Afurika, abagenzi benshi bagera i Kigali, badasoreza urugendo rwabo mu Rwanda ahubwo abenshi baba bari kujya mu bindi byerekezo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko byashobokaga ko RwandAir ikomeza kujya muri Afurika y’Epfo ariko mu kugaruka ugasanga indege ijemo ubusa bigatera ibihombo bikomeye.
Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika hakenewe ishoramari mu bikorwaremezo bijyanye n’indege, avuga ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu Rwanda rukomeje kuzamuka mu bushobozi yaba ubwa RwandAir no mu bijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera.
Yavuze ko bizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo rwiyemeje yo gukuriraho Viza Abanyafurika n’abandi baturuka mu bindi bihugu boroherejwe kurwinjiramo.
Urwego rw’Ingendo z’Indege zo mu Kirere ni rumwe mu zazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 kuko ingendo zahagaze igihe kinini. Bibarwa ko uru rwego rwahombye miliyari 10,2$ mu 2020 gusa.
Muri uyu mwaka byitezwe ko igihombo indege zizahura na cyo ari miliyari 8,2$.
Umubare w’abagenzi wo wagabanutseho ku kigero cya 63,7% uva kuri miliyoni 95 ugera kuri miliyoni 34,7 umwaka ushize wa 2020.
Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za gisivili muri Afurika yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’uru rwego ku mugabane wose.
Iba rimwe mu myaka itatu ikitabirwa n’intumwa ziturutse mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iza Komisiyo ya AU, ba minisitiri bafite mu nshingano ibijyanye n’ingendo z’indege n’izindi nzego.