Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wujuje imyaka 58.
Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo watangiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mutarama 2019, kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yizihije isabukuru y’imyaka 58 ishize abonye izuba.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yemeza ko amufata nk’inshuti n’umuvandimwe.
Ati “Ibi bigamije kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umuvandimwe n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi. Ndakwifuriza ubuzima buzira umuze no kubaho imyaka myinshi iri imbere.”
Isabukuru ya Tshisekedi yayizihirije mu ruzinduko arimo mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’igihugu, aho yagiye kwifatanya n’abahatuye nyuma y’iminsi mike bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, wari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.
Félix Tshisekedi uri mu UDPS, mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye Umujyi wa Mbuji Mayi uherereye muri Kasai y’Iburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha kuko yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z’uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.
Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.
Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa se.
Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018. Aya matora yasize yegukanye intsinzi ahigitse Martin Fayulu.
Kuva yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi yabaye nk’itangiriro rishya ry’umubano mwiza w’u Rwanda na Congo ugereranyije n’uko byari bimeze ku butegetsi bwa Joseph Kabila yasimbuye.
Yashyize imbaraga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo n’igamije guhungabanya u Rwanda imaze igihe kinini ikambitse muri Congo. Uyu muhate we wakunzwe gushimwa na Perezida Kagame ndetse akagaragaza ko u Rwanda runyurwa n’ingamba uyu mugabo agenda ashyiraho.