Mu ijambo Perezida kagame yavugiye mu nama y’umushyikirano yagarutse ku burere bw’umwana w’umunyarwanda, anemga byimazeyo abashyigira n’abakurura abana mu ngeso mbi zirimo n’ubusinzi avuga ko bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bibazo by’uburere bw’abana muri iki gihe usanga butameze neza
Ndetse n’imyitwarire yabamwe mu bakabagiriye imana ikabatera ingabo mu bitugu mukwijandika muri izo ngeso mbi zibangiririza ubuzima.
Umukuru w’igihugu mu ijambo rye yagarutse ku ruhare rw’umuryango mu guteza imbere uburere bw’umwana ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Umukuru w’igihugu yabajije abari bateraniye aho, niba batifuza kubona igihugu cyateye imbere ndetse kibarizwa mu byambere bifite iterambere ryisumbuye, mu gihe baba bafashije abana babo gusigasira umuco ari nawo wabafasha gusigasira ubumenyi bahabwa.
Icyakora abari bari muri iki kiganiro nabo bagaragaje ko nubwo u Rwanda rutera imbere buri munsi, ikijyanye n’imibereho y’umuryango n’uburere buhabwa abana usanga biteye inkeke kuko aribyo bikunze kubyara amakimbirane yo mu ngo no kwishora mu ngeso mbi kwa bamwe muri abo bana.
N’ubwo bavuze batya ariko Perezida Paul Kagame,yagaragaje ko mbere na mbere ushaka kwita ku mwana ahera mu minsi ye ya mbere. Akomeza avuga ko kugira ngo umwana azagire icyo yimarira n’icyo amarira igihugu, akwiriye kwitabwaho mu minsi ye ya mbere.
Yagize Ati “Bihera ku buryo umwana afatwa, uko agaburirwa kugira ngo badatakaza ubuzima bwabo bakiri bato muri ya myaka yabo ya mbere. Ibyo nabyo tubisubiyemo kenshi ariko se twahora tubisubiramo gusa tudakora ibyo twigishwa. Ubuzima bw’abo bana bato tuvuga ni ubuzima bw’u Rwanda rw’ejo. Bya bindi abana bagenda bakagwingira abandi bagatakaza ubuzima ntabwo twari dukwiriye kuba tubyihanganira, twari dukwiriye kuba twumva uburemera bwabyo.”
Ibi byagarutsweho mugihe usanga hirya no hino bavuga bati “ abana b’ubu se” baba bashaka kuvuga ko ntaburere abo bana bagira nk’ubw’aba kera.
Uwineza Adeline