Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango, aho iyi nama izanagirirwamo ibirebana na Congo Kinshasa yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ahagiye kubera ibikorwa by’iyi Nteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nteko kandi izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Hateganyijwe ko hazaba ibiganiro bizaba bifite insanganyamatsiko zinyuranye zirimo n’izizagaruka ku bibazo by’umutekano mucye umaze iminsi uri mu burasirazuba bwa Congo.
Ni inteko kanzi izitabirwa na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko mu bizigirwamo harimo n’ibireba Igihugu cye.
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira muri iyi nama, nyuma y’ibyumweru bibiri bahuriye mu nama yabereye i Bujumbura mu Burundi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Muri iyi nama yaherukaga y’i Burundi, Abakuru b’Ibihugu bigize EAC basabye mugenzi wa Tshisekedi kwemera kugirana ibiganiro na M23, ndetse na we ubwe arabyemera ariko yatinze kugera mu Gihugu cye, bahita babitera ishoti.
Muri iyi Nteko rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi, hateganyijwe ko hazanaba ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bizagaruka ku masezerano yagiye asinyirwa mu nama zitandukanye zirimo iza Nairobi n’i Luanda.
RWANDATRIBUNE.COM