Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we wa Congo Brazzavile Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa kuri uyu wa 25 Mtarama. Ni ubutumwa bwajyanywe na Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga Dr Vicent Biruta.
Ubu butumwa Minisitiri Dr Biruta yabushyikirije Perezida N’Guesso mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville.
Mu butumwa ibiro bya Perezida wa Congo byashyize hanze, ntabwo hagaragajwe ubutumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso.
Icyakora, ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rutarebana neza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ni mu gihe mu kwezi gushize, Perezida Denis Sassou-N’Guesso yagiye i Kinshasa kuganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Uretse ibibazo bya RDC, u Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Repubulika ya Congo mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi n’ibindi.
Kuba rero umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ya koherereza mugenzi we ubutumwa ntagitangaza kirimo, bivuze ko ari n’umubano ibihugu byombi bifitanye baganiraga.
Uwineza Adeline