Perezida Kagame yongeye gushimangira ko umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo uzarangizwa n’ubushake bwa Politiki kurusha uko bakoresha imbaraga z’intambara. Muri ubu butumwa buto yagejeje kubari bitabiriye iyi nama ku buryo bw’ikoranabuhanga yemeje ko ubushake bwa Politiki aribwo bwonyine bushobora kugarura amahoro yabaye yabuze mu burasirazuba bwa Congo
Ibi kandi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabigarutse ho kuri uyu wa 28 Ugushyingo mu nama yabereye i Nairobi, muri Kenya, ubwo hakomezaga icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’Afurika, ubutumwa yatanze yifashishije uburyo bwa Video Conference.
Uyu muhango kandi wabereye muri hoteri ya Safari Park, yari yitabiriwe na Perezida w’Uburundi na unayoboye umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Evariste Ndayishimiya, Perezida wa Kenya, William Ruto, hari kandi uwashinzwe kuyobora iki gikorwa Uhuru Kenyatta hamwe na Serge Tshibangu,intumwa ya Perezida wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, hari kandi intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari.
Iyi nama yanitabiriwe na bamwe mubagize imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, hamwe n’abayobozi ba za Sosiete sivile biyemeje kugira uruhare muri ibi biganiro.
Icyakora ibi biganiro umutwe w’inyeshyamba wa M23 wo ntiwabitumiwe mo kuko DRC yahakanye ko itazaganira nabo.
Uwineza Adeline