Perezida Paul Kagame yunamiye impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, John Lewis witabye Imana kuri uyu wa Gatanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku myaka 80, Lewis yazize kanseri y’urwagashya yari amaranye amezi make.
Lewis ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije akarengane n’ivangura byari byibasiye abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1960.
Afatanyije n’abarimo Martin Luther King Jr, bagiye bategura imyigaragambyo ikomeye yamaganaga akarengane abibura bahuraga na ko kugeza ubwo amwe mu mategeko icyo gihugu cyagenderagaho ahindutse abirabura bahagabwa uburenganzira bumwe n’ubw’abazungu.
Perezida Kagame ni umwe mu bunamiye Lewis, ashimangira ko umurage asize uzafasha abariho n’abazaza gushikama no kurwanya akarengane bivuye inyuma.
Perezida Kagame abicishije kuri Twitter yagize ati “Ibikorwa bya John Lewis byabereye urumuri benshi hirya no hino ku isi, barahaguruka barwanya akarengane k’ubwoko butandukanye. Umurage we uzakomeza kumurikira ibisekuru bizaza mu kugira umuhate wo kurwanya akarengane. Nihanganishije umuryango we n’inshuti ze.”
Lewis azwi nk’impirimbanyi yamaze igihe kinini iharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo yari mu myaka ye 20, Lewis yari umwe mu bari bayoboye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana ivangura abirabura bakorerwaga.
Mu 1963, ni umwe mu bafatanyije na Martin Luther King gutegura imyigaragambyo i Washington yavugiwemo amagambo akomeye, ubwo Luther King yavugaga imbwiraruhame yabaye ikimenyabose yitwa “I Have a Dream”.
Ni umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura wari ukiriho mu bateguye imyigaragambyo yo mu 1963.
CNN yatangaje ko Lewis yagiye agirirwa nabi ubwo yabaga ari mu nkundura zo guharanira uburenganzira bw’abirabura ariko ntacike intege. Mu mwaka wa 1965 Lewis yakubiswe na Polisi mu mujyi wa Selma, muri Leta ya Alabama, ariko ntiyacika intege.
Yafunzwe inshuro zirenga 40 buri gihe azizwa kwigaragambya mu mahoro yamagana akarengane ariko akomeza urugendo.
Lewis yigeze kuvuga ko ajya asubiza amaso inyuma akibaza icyatumaga badacika intege, agasanga ari Imana yabibashobozaga.
Yagize ati “Hari ubwo njya nsubiza amaso inyuma nkibaza uko twabigenzaga, ubundi twabikoraga gute? Twabigezeho dute? Nta rubuga rwa internet twagiraga, nta telefone twagiraga. Gusa ubwo twabaga twicaye kuri ziriya ntebe z’imbaho cyangwa turi mu myigaragambyo, habaga hari imbaraga zituri inyuma. Imana ishobora byose yabaga iri kumwe natwe.”
Lewis yafatwaga nk’inararibonye mu nteko Ishinga Amategeko ya Amerika aho yari amaze imyaka isaga 30 ari umudepite.
Apfuye mu gihe Abanyamerika bari mu myigaragambyo itandukanye bamagana akarengane kagirirwa abirabura, kubera urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe na Polisi mu buryo bw’ubugome, nyuma yo gushikamirwa n’umupolisi akoresheje ivi.
Lewis ni umwe mu mpirimbanyi zaharaniye igihe kinini uburenganzira bw’abirabura muri Amerika
Ndacyayisenga Jerome