Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bayobozi bakomeye ku Isi bunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Muri iki gihe twunamiye Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, turazirikana imyaka 70 amaze ku ngoma y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth). Commonwealth ishikamye ni umurage we.”
Perezida Paul Kagame ni we uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) kuva muri Kamena uyu mwaka nyuma yo guhabwa ubuyobozi ubwo mu Rwanda haberaga CHOGM.
Mu butumwa bw’Umukuru w’u Rwanda, yakomeje agira ati “Ndihanganisha cyane umwami (King Charles), Umwamikazi n’umuryango wose w’ubwami ndetse n’abaturage bose b’u Bwongereza n’ab’Umuryango wa Commonwealth.”
Ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Commonwealth, bwagiye hanze nyuma yuko Ubwami bw’u Bwongereza butangaje ko Queen Elizabeth II yatanze.
Inkuru y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, yakangaranyije benshi, dore ko ari umwe mu Bamikazi bafite ibigwi kandi bamaze igihe ku Isi.
RWANDATRIBUNE.COM