Perezida Joao Lourenco wa Angola akaba n’umuhuza mu biganiro bya Luanda, yavuze uko yabashije guhura n’Abayobozi b’Umutwe wa M23 bakagirana ibiganiro by’imbona nkubone.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Abafaransa France 24 ejo kuwa 8 Gashyantare 2023, ku kibanze ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Angola yavuze ko nyuma y’inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iheruka kubera i Addis Abeba muri Etiyopiya , Perezida Paul Kagame yamusabye ko Angola yafungura umurongo w’itumanaho hagati yayo n’Umutwe wa M23 .
Ni icyifuzo Perezida Lourenco avuga ko yari asanganywe ariko aza guhura n’imbogamizi ,gusa ngo Perezida kagame yaje kubimufashamo atuma bishoboka .
Ati:”Nyuma y’inama ya Afurika Yunze Ubumwe iheruka kubera Addis Abeba, Perezida Kagame yansabye ko Angola yafungura umurongo w’itumanaho na M23. Ni icyifuzo twari dusanganywe nk’umuhuza ariko haza kubaho imbogamizi. Perezida Kagame niwe wamfashije gutuma mbasha guhura n’Abayobozi ba M23. twabashije kuganira nabo imbona nkubone tugirana ibiganiro byubaka. Ntacyo dushinja Perezida Paul Kagame.”
Perezida Lourenco ,yakomeje avuga ko atari M23 gusa bagirana ibiganiro kuko asanzwe akorana bya hafi no kugirana ibiganiro n’Abayobozi ba DRC by’umwihariko Perezida Felix Tshisekedi, ku birebana no gushakira umuti ikibazo Ubutegetsi bwe bufitanya na M23.
Twibutse ko Perezida Joao Lourenco, ari umuhuza mu biganiro bya Luanda bigamaje guhosha amakimbirane hagati ya Kinshasa na M3 no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kuwa 28 Gashyantare 2023 i Luanda muri Angola, Abayobozi bakuru ba ARC/M23 barangajwe imbere na Bertrand Bisimwa Perezida w’uyu mutwe cyo kimwe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wawo mubya politiki ,bahuye na Perezida Joao Lourenco bagirana ibiganiro mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibisabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi, byashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’iminsi mike kuwa 4 Werurwe 2023, Umutwe wa M23 wijeje watangaje ko ugomba kuba wahagaritse imirwano mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo bitarenze tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa.
Twibutse ko Perezida Joao Lourenco, ari umuhuza mu biganiro bya Luanda bigamaje guhosha amakimbirane hagati ya Kinshasa na M3 no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com