Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko manda ye nirangira azaereka n’abandi bakayobora kuko muri iki gihugu hari abaturage bashobora kuyobora igihugu benshi, kandi barabishoboye ni nayo mpamvu nta kampara ubaho kubuyobozi.
Ibi yabitangaje nyuma y’ibihuha byinshi byatangajwe nyuma yo guhwihwiswa ko Perezida Macky Sall ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri 2024.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo,Perezida yagize ati: “Manda yo mu 2019 yari yo ya kabiri ikaba n’iya nyuma yanjye”. Yatangaje kandi ko Sénégal irenze jyewe, kandi yuzuyemo abayobozi bashoboye.
Ibihuha byuko yari kugerageza kongera igihe cy’ubutegetsi bwe byari byenyegeje imvururu inshuro nyinshi kuva mu mwaka wa 2001, abantu babarirwa muri za mirongo baricwa.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagaje indi myigaragambyo mu gihe Sall yari kuba afashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza – ikintu nyinshi mu nzobere mu mategeko zivuga ko cyari kuba ari uguhonyora itegekonshinga.
Mu ijambo rye ryo ku wa mbere nijoro, Sall, w’imyaka 61, yagize ati: “Habayeho guhwihwisa kwinshi hanavugwa byinshi ku kuba nshobora gutanga kandidatire muri aya matora.
“Icyemezo cyanjye, nafashe mu bushishozi… ni ukutiyamamaza nk’umukandida mu matora ari imbere.
“Sénégal irenze jyewe, kandi yuzuyemo abayobozi bashoboye bageza iki gihugu ku iterambere”.
Mu gihe cya vuba aha gishize, hari habayeho uburakari muri Sénégal ku kuba urukiko rwarakatiye igifungo cy’imyaka ibiri Ousmane Sonko ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubera icyaha cyo “kumunga [kuyobya] urubyiruko”.
Sonko, w’imyaka 48, yahamwe no kwitwara nabi ku muntu ufite imyaka iri munsi ya 21, ariko ahanagurwaho ibirego byo gufata ku ngufu.
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu mijyi myinshi, ndetse abantu nibura 16 barishwe.
Sonko ahakana avuga ko nta kibi yakoze, ndetse abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe yari amayeri ya politiki yo kumubuza kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.
Abigaragambya barimo kwiruka i Dakar muri Senegal. Ifoto yo ku itariki ya 1 Kamena (6) mu 2023
Sénégal yibasiwe n’imyigaragambyo yiciwemo abantu, nyuma yuko urukiko rukatiye Ousmane Sonko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka
Uyu muyobozi Sall ari ku butegetsi kuva mu 2012.
Mu 2016, Sall yahinduye itegekonshinga, imyaka ya manda ya perezida iva kuri irindwi ishyirwa kuri itanu. Ariko abamushyigikiye bavugaga ko yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu kuko manda ye ya mbere yari iyo mu itegekonshinga ryabanje (ricyuye igihe).
Guhwihwisa ko yari kugundira ubutegetsi kwashegeshe izina rya Sénégal nk’igihugu muri rusange kirimo demokarasi n’ituze mu karere k’Afurika y’uburengerazuba karangwamo imvururu
Ibi Perezida Macky Sall akimara kubitangaza byakuye urwijiji ku maso ya benshi bari bazi ko ashobora gukomeza kuyobora iki gihugu.