Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azagirira mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 biteganyijwe ko azahagera ku isaha ya saa tanu.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko mu bantu bazaba bari kumwe nawe ari Madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ayoboye Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ufite ikicaro i Paris.
Ati ” Perezida Macron nagera mu Rwanda azahitira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo akunamira inzirakarengane zihashyinguye zirenga ibihumbi 250 akanahashyira indabo ku mva ziruhukiyemo”.
Jeune Afrique yanditse ko azanahavugira ko narangiza kuvuga ijambo rye, azakomereza ajya kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame basangire amafunguro.
Mu biganiro azagirana nawe harimo kwemeza ugomba guhagararira u Bufaransa mu Rwanda, nyuma rero akazamutangariza u Rwanda n’isi muri rusange mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bazaha itangazamakuru.
Bazaganira kandi ku bindi bibazo bireba ibihugu byombi ndetse n’uko umubano wabyo uzagenda mu bihe biri imbere.
Nyuma y’iki kiganiro biteganyijwe ko Emmanuel Macron n’itsinda ayoboye bazagana mu Karere ka Rulindo mu ishuri rya Institut Polytechnique de Tumba aho Ikigega gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’Abafaransa l’Agence Française de Développement (AFD) gifite ibikorwa giteramo inkunga.
Ku gicamunsi Perezida Macron azafungura ku mugaragari Inzu ndangamurage y’Abafaransa iri mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Uretse Mushikiwabo Louise uzaba uherekeje perezida Macro, azaba ari kumwe n’abandi barimo abanditsi b’ibitabo Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi, Umudepite w’Umufaransa ufite inkomoka mu Rwanda witwa Hervé Berville, umukinnyi wa Filimi akaba yarigeze no kuba Miss France akaba afite n’inkomoko mu Rwanda, Sonia Rolland.. ndetse na Le Général Jean Varret.
Perezida Macro nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, azakomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo.