Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron biteganyijwe ko azaba ari iKigali mu cyumweru gitaha aho azabonana na mugenzi w’uRwanda Paul Kagame.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukeshya iyi nkuru cyatangaje ko Umukuru w’igihugu cy’uBufaransa aho azagirana ikiganiro na mugenzi we w’uRwanda Paul Kagame.
Bitehanyijwe ko kandi Abo bakuru b’ibihugu bazagirana ibiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga.
Muri uru ruzinduko Perezida Macron azafungura k’umugaragaro ikigo ndangamuco gishinzwe kwimakaza ururimi rw’igifaransa(Centre Culturel Francophone du Rwanda)CCFR,giherereye mu Karere ka Gasabo.
Perezida Macron kandi azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi,ku Gisozi anashyire indabo kuri urwo rwibutse anabunamire.
Iby’uru ruzinduko bimenyekanye mu gihe Perezida Kagame ari muri icyo gihugu,aho yagiranye ibiganiro bitandukanye na Perezida Macron,n’inama yahuje bamwe mu bakuru b’ibihugu by’Afurika igamije kwiga ku kibazo cya Sudani.
Mwizerwa Ally