Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron yagiriye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe yasubije ibibazo by’abanye congo birimo n’ibya Perezida Tshisekedi wari umaze kuvuga ko u Rwanda rwamutereye igihugu kuburyo budasobanutse.
Perezida Macron yasubije neza umukuru w’igihugu cya DRC ko adakwiri gushakira ibyaha kubanyamahanga kandi nawe ubwe yarananiwe gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu gihuu cye.
Uyu mukuru w’igihugu cy’Ubufarasa yibukije abanye congo ko iyi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri DRC imyinshi yatangiye kuvuka nyuma yi 1994, ibi rero bikagaragaza ko ntaho wahera uvuga ngo u Rwanda rwarabateye.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko kuba iki gihugu kitarigeze gikemura ibibazo byari biri mu gihugu cyabo Atari byo cyaheraho cyivuga ngo cyaratewe.
Yakomeje agira ati:”Kuva mu 1994, ntabwo wigeze ushobora kugarura ubusugire bw’igisirikare, umutekano cyangwa ubuyobozi bw’igihugu cyawe. Ni ukuri. Ntabwo tugomba gushakisha abanyabyaha hanze “,
Macron yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, ubwo yari mu ruzinduko ku mugaragaro i Kinshasa. Yagaragaje ko DRC yahuye n’ibibazo byinshi mu myaka yashize, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.
Icyakora, bamwe mu Banyekongo bafashe nabi ayo magambo, babona ko ari ugusuzugura igihugu n’abaturage bacyo. Abandi bagaragaje ko ibintu muri DRC bigoye kubikemura byose mu gihe gito.
Umuhoza Yves