Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 22 Werurwe yunamiye Perezida John Pombe Magufuli wa Tznzania witabye Imana mu cyumweru gishize.
Ni igikorwa cyabereye kuri Ambasade ya Tanzania iri i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter , Museveni yavuze ko impamvu yasuye Ambasade ya Tanzania muri Uganda kwari ukugirango yandike ubutumwa bw’akababaro mu gitabo cyo kwihanganisha Abanyatanzaniya, no kunamira bwa Nyuma inshuti ye Magufuli.
Ubwo yamenyaga amakuru y’urupfu rwa Magufuli, Museveni yanditse ubutumwa bw’abababaro kuri Twitter ye bwagarutse ku kurata ibigwi bya Magufuli. Yagize ati”N’umubabaro mwinshi namenye inkuru y’urupfu rwa John Pombe Magufuli, Yari umuyobozi ushyira mu gaciro kandi wizeraga. Twifatanije na Tanzania mu cyunamo cy’urupfu rw’umuhungu w’intangarugero wa Afurika.”
Guverinoma ya Uganda yatangaje iminsi 14 yo kunamira John Pombe Joseph Magufuli.
John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana kuwa 17 Werurwe 2021 . Biteganijwe ko azashyingurwa kuwa 26 Werurwe 2021 I Chato ari naho avuka.v