Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni watorewe kuyobora Uganda muri yarahiriye zi nshingano muri Manda ya Gatandatu .
Uyu muhango wabereye ahitwa Kalolo Independence Ground witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu barimo, Maj. Gen Evariste Nayishimiye w’u Burundi, Emerson Munangagwa wa Zimbwabwe, Perezida Mohammed Fermajoo wa Somalia, Hague Geingob wa Namibia, Emmerson Nana-Akuffo Addo wa Ghana, Alpha Condé wa Guinea ,Sahle-Work Zewde wa Ethiopia , Samia Suluhu wa Tanzania, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Félix Tshisekedi wa RDC.
Perezida Kagame muri uyu muhango yari ahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Prof. Nshuti Manasseh.
Mu ijambo rye Perezida Museveni yarahiriye ko azakora neza inshingano za Perezida wa Uganda, zirimo “kurinda no kubungabunga itegeko nshingan’andi mategeko , no guteza imbere ubukungu bw’abaturage ba Uganda.”
Indahiro ya Perezida Museveni wahise ashyikirizwa ibirango by’igihugu birimo ibendera, ikirangantego n’ingabo; yakurikiwe no kugenzura akarasisi k’ingabo za Uganda no kwerekwa ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda abereye Umugaba w’Ikirenga.
Museveni ugomba kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere izamusiga amaze imyaka 40 ku butegetsi, ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986.