Perezida Kaguta Yoweri Museveni akomeje gahunda ye amaze mo imyaka itari mike ,agerageza gushaka icyahungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda nubwo bitakunze kumuhira kuko inzira yagerageje gucamo zose yasangaga atari nyabagendwa.
Nyuma yo kugerageza kwifashisha ,Kayumba Nyamwasa , Patrick Karegeya n’abandi bose bahuriye mu mutwe wa RNC ariko kugeza magingo aya akaba nta musaruro arababonamo , kuri ubu Museveni yiyemeje gukoresha umuhanzi Jean Paul Samputu wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umuhanzi warokotse Jenodide yakorewe abatutsi mu 1994, ariko ubu akaba asigaye atuye muri Canada.
Kuri Ubu uyu muhanzi akaba ari mu myiteguro yo gushinga ishyaka yatwerereye iryo kuvugira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru Rwandatribune yakuye ku mboni yayo iba muri Uganda ni uko iyo gahunda ya Samputu yo gushinga iryo Shyaka ari inama yagiriwe na Perezida Museveni ndetse ngo akaba yaranemwemereye ubufasha bwose bushoboka , mu mugambi amazemo imyaka wo gukora ibishoboka byose ngo ahungabanye ubutegetsi bw’uRwanda
Abazi iby’iyi migambi bavuga ko Museveni yabwiye Samputu ko nk’umuhanzi wagize igikundiro mu Rwanda, ashobora gukoresha ijwi rye agafata imitima y’Abanyarwanda nk’uko Kizito Mihigo yabikoze.
Ishyaka rya Samputu rifite intego yo kwibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikababwira ko Leta y’u Rwanda itabitayeho.
Muri uyu mugambi Samputu akaba agomba gufatanya n’abandi bantu barimo uwitwa René Mugenzi, Zaneza, Claude Gatebuke, bazwi cyane mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakiyitirira ko bayirokotse kandi atari byo, ahubwo bakomoka ku babyeyi bagize uruhare mu guhekura u Rwanda bibumbiye mu muryango nka Jambo ASBL n’iyindi.
Ibi bije nyuma yaho Jean Paul Samputu amaze iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye bitegurwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndetse Akaba yaranakunze kuvuga ko umuhanzi Kizito yishwe n’ubutegetsi bw’uRwanda
Museveni akaba yarahise abona ko ashobora kumukoresha ibyananiye abandi dore ko Samputu asanzwe ari umuhanzi wanditse izina mu Rwanda kandi Akaba n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida Museveni akaba amaze igihe akora igishoboka cyose kugirango agere ku ntego ye yo guhungabanya u Rwanda aho atanatinye gukoresha umutwe wa FDLR kugirango agere ku ntego ye kandi nyamara mbere, yaravugaga ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe yagerageje guhuza FDLR na RNC kugirango bahuze imbaraga zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko biza kuvumburwa nyuma yaho Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Bazeyi Wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ‘ Abega’wari ushinzwe ubutasi bafatiwe ku mupaka wa Bunagana n’inzego zishinzwe umutekano muri DR Congo baturutse muri Uganda aho bari batumiwe na Perezida museveni
Hategekimana Claude.