Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yatangiye kwiyegereza Abasirikare bafatanyije urugamba rwiswe”Bush War” rwatangiye mu 1981 rukarangira mu 1986 rumugejeje ku butegetsi.
Ikinyamakuru Chimp Report ,cyatangaje ko gifite amakuru yo kwizerwa avuga ko muri iyi minsi, Perezida Museveni, ari kugirana ibiganiro n’Abasirikare bahoze mu nyeshyamba za NRA ubu bakaba baragiye ku rugerero bazwi nka”Ancien Combattant” kugirango bungurane inama ku hazaza ha Politiki ya Uganda.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Perezida Museveni, ashaka kumenya icyo aba basirikare bamufashije kugera ku butegetsi batekereza ku muhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, ushobora kuzamusimbura ndetse akaba aheruka gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.
Ni ibiganiro bivugwa ko biri kubera mu cyaro giherereye mu bice Perezida Museveni a akoreramo ubworozi mu duce Gisozi na Rwakitura.
Hari umwe mu bahoze mu nyeshyamba za NRA utashatse gushyira hanze amazina ye wavuganye na Chimp Report, wemeje ko ibi biganiro bimara amasaha agera kuri atandatu kandi ko yabonye Perezida Museveni, ari umuntu ufite ubushake bwo kumva ibitekerezo by’abafatanyije nawe intambara yamugejeje ku butegetsi ku ngingo irebana na Gen Muhoozi .
Yakomeje avuga ko Perezida Museveni, yiyegereje aba bafatanyije urugamba kugirango bamuhe impamvu bamwe bashyigikiye kuba umuhungu we Muhoozi yamusimbura ku butegetsi, mu gihe abadashigikiye uwo mushinga basabwa gutanga impamvu zabo.
Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko ibi biganiro byatangiye nyuma yaho bamwe mu bafatanyije urugamba na Perezida Museveni , bari batangiye kugaragaza ko batishimiye imigambi ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umaze igihe agaragaza inyota yo gusimbura se ku butegetsi.
Ikinyamakuru Chimp Report ,kivuga ko hari bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu nyeshyamba za NRA, abacuruzi ndetse n’abakiri mu butegetsi , barahiye ko badateze gushyigikira ko Muhoozi asimbura se ku Butegetsi.
Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko hari abiyemeje gutanga inkunga y’amafaranga hagamijwe guca intege abari mu kitwa “MK Movement”(Muhoozi Kaineruga Movement) kigizwe n’abashyigikiye Gen Muhoozi, kugirango bamutere umugongo, ngo kuko kujya ku butegetsi kwe kwaba ari nko kugambanira igihugu cya Uganda.
Hari anadi makuru avuga ko Umwaka ushize wab 2023, Gen Salim Saleh umvandimwe wa Perezida Museveni, yagerageje guhuza aba ba basirikare bafashije museveni intambara yamugejeje ku butegetsi ,ariko biza kumugora ndetse biramunanira ,kuko bamukuriye inzira ku murima bamubwira ko batifuza ko Muhoozi yaba Perezida wa Uganda.
Umwe mu bantu ba hafi mu butegetsi bwa Uganda ,yavuze ko Perezida Museveni ubwe azi aka gatsiko gakomeye k’abadashyigikiye umuhungu we ndetse ko muri ibi bihe , ari gushaka uko yabaha ibyo bifuza bagatuza, nubwo hari abavuga ko icyo badashaka ari ukumva Uganda itegetswe na Muhoozi kuko ataricyo barwaniye.
Urugero ni Gen Kahinda Otafiire usanzwe ari minisitiri w’umutekano muri Uganda, aherutse kuvugira ku karubanda ko nta muntu bakwiye gushyigikira kuba Perezida wa Uganda , uretse perezida Museveni.
Adaciye ku ruhande , Gen Kahinda yabwiye Gen Muhoozi ko imihanda inyerera idatwarwamo imodoka n’abana kuko bazigusha.
General Kahinda, yabwiye abaturage bo mu gace ka Kiruhura ko aba bana bashaka ubutegetsi ,baba bagamije kwigizayo abasaza nyamara ngo nta buranararibonye n’ibitekerezo bihagije bafite mubya politiki, uretse abantu benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Aba basirikare bahoze muri NRA, bavuga ko Perezida Museveni agomba kubategeka ndetse ko niyo yagira imyaka 80 irenga, aho kugirango bayoborwe n’umuhunguwe Gen Muhoozi.
Bashinja Gen Muhoozi kuba ari gukoresha iturufu yo kuba yarunze u Rwanda na Uganda , no kuba urubyiruko rwumva neza icyerekezo cye.
Claude HATEGEKIMANA