Mu nama nkuru y’ishyaka NRM yateranye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, yemeje Jacob Oulanyah nk’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’umuyobozi w’inteko ishingamategeko ahigitse Madamu Rebecca Kadaga wari umaze imyaka igera ku 10 ayiyobora.
Amakuru ava mu gihugu cya Uganda avuga ko mubyo Rebecca Kadaga yazize harimo kuba akarere ahagarariye mu nteko ishingamategeko ka Busoga karavuyemo amajwi make yatoye Museveni mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021.
Binavugwa kandi ko Madamu Kadaga yagerageje guha ruswa abatora , kugirango akunde ahagararire ishyaka NRM nk’umukandida ku mwanya w’umuyobozi w’inteko ishingamategeko.
Mu matora aheruka , bivuga ko Museveni yashimye cyane imikorere ya Jacob Oulanyah kuko akarere ke kamutoye ku kigero kirenga 90 % mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021. Abantu benshi bemeza ko iyi ngingo ariyo yongereye Oulanyah amanota yo gutangwa n’ishyaka NRM nk’umukandida ugomba kurihagararira ku mwanya w’umuyobozi w’Inteko.
Muri iyi nama ya NRM kandi hatangajwemo amazina agomba kuzavamo abazahatana ku mwanya w’umuyobozi w’inteko ishingamategeko wungirije arimo Thomas Tayebwa, Anita Among, na Robinah Rwakoojo.
Umukandida w’ishyaka National Resistance Army aba afite amahirwe yo kwegukana insizi ku kigero kiri hejuru ya 67 ku ijana biturutse ku kuba iri shyaka riri ku butegetsi ari naryo riba rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko ugereranije nayo baba bahanganye.
Madamu Rebecca Kadaga yayoboye inteko ishingamategeko ya Uganda mu myaka cumi ishize, biteganijwe ko manda ye ya Kabiri izarangira ubwo umuyobozi w’inteko watowe n’abagize inteko ishingamategeko azaba amaze kurahira.