Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bemeranya ubufatanye mu rwego rw’umutekano.
Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye ko u Burundi bwagarutsemo amahoro nyuma y’ibibazo bya politiki byabayeho kuva mu 2015, kandi ubu impande zari zishyamiranye zikaba ziri kwiyunga. Ati: “Twishimiye cyane ko mu Burundi hari amahoro kandi nshingiye ku byo wambwiye, hakaba hari ubumwe n’ubwiyunge.”
Yavuze ko ubu urwego rukwiye gutezwa imbere mu Burundi nyuma y’ibi bibazo bwaciyemo, ari ubukungu.
Gusa no mu bijyanye n’urwego rw’umutekano, Museveni yijeje Ndayishimiye ubufatanye, anamusezeranya kohereza abashinzwe umutekano mu Burundi mu gihe cya vuba, bakabiganiraho birambuye.
Yagize ati: “Mu bijyanye n’umutekano, mu minsi ya vuba nzohereza abashinzwe umutekano mubiganireho birambuye, nyakubahwa.”
Perezida Ndayishimiye wagerageje gukoresha ururimi rw’Icyongereza, yashimye ubutumwa bwa mugenzi we. Ku kijyanye n’umutekano, yahaye ikaze aba bashinzwe umutekano Museveni azohereza mu Burundi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasubiyemo ko u Burundi butekanye, kandi umutekano gifite kikaba kiwukesha uruhare rurimo urwa Leta ya Uganda, cyane ko ngo Perezida Museveni yanafashije igihugu cye kuburizamo ihirika ku butegetsi abasirikare bagerageje gukorera uwo yasimbuye kuri izi nshingano, Pierre Nkurunziza, muri Gicurasi 2015.