Perezida Yoweri kaguta Museveni yagiranye ibiganiro n’abaganda baba muri Leta zunze ubumwe z’A merika n’ubwongereza (UK)gukoresha amahirwe ahari yo gushora imari mugihugu cyabo bavuka mo.
Nk’uko Perezida Museveni abitangaza ngo Uganda ni igihugu gifite umutekano usesuye ubukungu bugenda bw’iyongera, umunsi K’uwundi Kandi , agasaba abavuka bose muri iki gihugu aho bari hose kuza gushora immari zabo mugihugu cyabo cy’amavuko.
Ibi yabitangaje Kuri uyu wa 17Gashyantare 2023, ubwo yahuraga n’itsinda ry’Abagande baba muri Amerika n’Ubwongereza mubiro bya Perezida.
Umuyobozi w’iki gihugu kandi yamenyesheje abari bamukurikiye ko igihugu cyabo aribo bazagiteza imbere.
Bwana Timothy Nyonja uyuboye itsinda ryaturutse muri America yamenyesheje Perezida ko biteguye kongera amatafari ku bukungu bwa Uganda
Bwana Allan Olara Otema umuyobozi w’ishami ry’ubwongereza na we yijeje Museveni ko bafite abashoramari biteguye gutera inkunga Uganda miliyoni z’amapawund mu Buzima muburezi,ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Bemeje ko bagiye kuba abavugizi mubihugu batuye mo bityo rero igihugu cyabo bemeza ko bazacyubaka kuburyo bugaragara.
Mukarutesi Jessica