Perezida Museveni yatanze umuti urambye watuma intambara ihuje ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 irangira burundu ndetse anasaba buri wese bireba ko yagerageza kubishyiramo imbaraga, Guverinoma ikaganira na M23 bakarangiza ikibazo mu mahoro.
Perezida Musdeveni yagize ati” Leta ya Kinshasa igomba kubahiriza ibyo isabwa n’inyeshyamba za M23, igacyura impunzi zose ziri hanze y’igihugu cyabo ndetse we anavuga ko bibaye byiza izi nyeshyamba zashyirwa mu gisirikare cya Leta, ariko zigahabwa kurinda umutekano w’ibice byose bituwemo n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”
Uyu muyobozi yasabye ibi mu gihe ingabo za Leta ya Congo FARDC, ziri gutegura ibitero si musiga, ndetse bakaba bari no kwifashisha imitwe y’inyeshyamba yibumbiye mu kiswe Wazalendo.
N’ubwo Perezida Museveni yasabye ibi ariko biragoye ko iki gihugu cyakubahiriza ibi kuko no mu myanzuro yagiye ifatwa n’abakuru b’ibihugu byo mu karere , isaba ko iki gihugu kigomba kugirana ibiganiro n’uyu mutwe kugira ngo barangize ikibazo mu mahoro.
Icyakora ibyo byose ntabwo byigeze bigira icyo bitanga kuko byasigaraga mu bitabo hanyuma, imirwano ikaba ariyo ishyirwa imbere muri byose.
Mu myanzuro yari yafatiwe Luanda yavugaga ko izi nyeshyamba zagombaga kurekura ibice byose zafashe hanyuma , Leta nayo ikagirana nawo ibiganiro byo kugarura amahoro muri aka gace.
Ibyo inyeshyamba za M23 zagaragaje ko zabyubahirije zigashyira ibice byose zarizarafashe mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byari biteganijwe, nyamara bagategereza ko Leta igirana nabo ibiganiro bagaheba.
Muri iki gihe Leta ya Congo yakuriye inzira ku murima izi nyeshyamba za M23 izibwira ko idateze narimwe kugirana nabo ibiganiro ko ahubwo bazabarasa kugeza bavuye ku izima.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo nabo nyuma yo kumva aya magambo ya Perezida Museveni, batangaje ko iki kitashoboka kuko Congo idashaka kurangiza ikibazo mu mahoro.
Icyakora abo mu butegetsi bwa Congo bo bamwe batangiye kuvuga ko Museveni yavuze ibi kubera ko ashyigikiye inyeshyamba za M23.
Nyamara Perezida Museveni yagaragaje kimwe mu bibazo bikomeye izi nyeshyamba zihora zivuga , avuga ko zivuga ko zishaka gucyura impunzi ndetse agaragaza ko mu gihugu cye hari impunzi zirenga ibihumbi 40 byose kandi agaragaza ko abo bose bavuye mu byabo bahunze umutekano mucye.
Yanagaragaje ko usibye abo hari n’abandi bari mu bihugu bitandukanye byaba ibituranye na Congo ndetse n’ibya kure.
Byinshi kuri iyi nkuru kurikira iyi Video :
Umuhoza Yves