Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yahinduye Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya w’umugore Robinah Nabbanja asimbuye Dr Ruhakana Rugunda wari umaze imyaka irindwi kuri uwo mwanya.
Nabbaja wasimbuye Rugunda yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima guhera mu 2019 ndetse n’umudepite uhagarariye agace ka Kakumiro.
Niwe mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda kuva yabona ubwigenge mu 1962.
Rugunda we yagizwe intumwa idasanzwe mu biro bya Perezida.
Mu zindi mpinduka zikomeye zagaragaye muri Guverinoma nshya ya Museveni, Sam Kuteesa wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yasimbujwe Jeje Odong wari Minisitiri w’umutekano.
Uyu Odong yari mu itsinda ry’intumwa za Uganda zaje mu Rwanda muri Gashyantare 2020, mu nama ya gatatu yahuje komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, yari igamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Uwari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke yakuwe kuri uwo mwanya, asimbuzwa umukobwa we Nyirabashitsi Sarah Mateke.
Jessica Alupo yagizwe Visi Perezida wa Uganda asimbuye Edward Ssekandi wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya.
Gen Muhoozi David wari Umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano mu gihe Rebbeca Kadaga wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Asimbuye Kirunda Kivejinja witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.
Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma y’abantu 50 nyuma y’ukwezi kumwe arahiriye kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu. Uyu musaza w’imyaka 76, amaze imyaka 35 ayobora Uganda. Manda aheruka gutsindira ntiyavuzweho rumwe kuko yabonetse mu matora yaranzwe n’imvururu no kwibasira abatavuga rumwe na we.